send link to app

Vuga English


4.0 ( 4960 ratings )
教育
开发 Gilbert Munyemana
5.99 USD

“ Vuga English “ ifite amagambo n’interuro z’icyongereza zirenga 2000 zikoreshwa cyane mu biganiro bya buri munsi waba uri mu gihugu cg watembereye mu mahanga. Iyi App ya Vuga English izagufasha igihe cyose wifuza kuvuga icyongereza neza kandi ku buryo bwihuse kuko buri jambo ry’ikinyarwanda twahisemo rifite igisobanuro mu cyongereza kandi ubasha no kumva uko barivuga ku buryo bunoze.

Iyi app izagufasha kwiga no kwimenyereza kuvuga no kumva icyongereza aho waba uri hose n’igihe cyose ushakiye . Ufite ishuri ryawe rigendanwa wakwigiraho amasaha 24 ku munsi, iminsi 7 y’icyumweru.

Ibyo ikora


• Gusemura interuro z’ikinyarwanda ( zikoreshwa cyane ) mu cyongereza
• Kumvisha uwiga uko ijambo risomwa mu cyongereza
• Gushakisha ijambo runaka (mu magambo yatoranyijwe) ukabona igisobanuro n’ijwi ry’uko risomwa
• Kubika amagambo wahisemo ukajya uyabona ku buryo bworoshye
• Kongera no kugabanya ingano y’inyandiko
• Kongera no kugabanya ijwi
• Nta internet ukeneye kugira ngo ukoreshe Vuga English (Ikenerwa rimwe gusa uyishyira muri telefoni yawe , unashyiramo umubare w’ibanga )